Uzubaka umusigiti kubera Allah, Allah azamwubakira umeze nkawo mu ijuru

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Mahmud Ibun Labid (Imana imwishimire) yavuze ko: Uth'man Ibun Afan yashatse kuvugurura umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abantu ntibabyishimira ahubwo bahitamo ko yawurekera uko uri, nuko arababwira ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzubaka umusigiti kubera Allah, Allah azamwubakira umeze nkawo mu ijuru."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) yashatse kuvugurura umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu buryo bwiza buruta ubwo wari wubatswemo, abantu barabyanga, kubera ko byagaragara nko guhindura uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yawusize. Kubera ko wari wubakishije amatafari, usakaje ibishishwa by'itende, Uthman ashaka kuwubakisha amabuye n'ibindi bikoresho bigezweho, ababwira ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzubaka umusigiti agamije gushaka kwishimirwa na Allah atagamije gukorera ijisho no gushimwa n'abantu, Allah azamugororera ibimeze nkabyo, aho azamwubakira ingoro mu ijuru.

Benefits from the Hadith

  1. Gushishikariza kubaka imisigiti n'agaciro kabyo.
  2. Kwagura umusigiti no kuwuvugurura nabyo byinjira muri ibi byiza byo kubaka umusigiti.
  3. Agaciro ko kwegurira Allah Nyir'ubutagatifu ibikorwa byose.

Categories

Successfully sent!