Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Qatadat A-Salamiy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ati: "Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umuntu wese ugeze ku musigiti akawinjiramo igihe icyo ari cyo cyose, no ku mpamvu iyo ari yo yose, ko agomba kubanza gusali raka ebyiri mbere y'uko yicara. Izo raka ebyiri nizo zitwa izo "Gusuhuza umusigiti (Tahiyyatul Masjid)."

Benefits from the Hadith

  1. Ibyiza byo gusali raka ebyiri mu rwego rwo gusuhuza umusigiti mbere y'uko wicara.
  2. Iri tegeko rirareba wa wundi ushatse kwicara, ariko uwinjiye mu musigiti agasohoka ataricara, ntabwo iri tegeko rimureba.
  3. Iyo umuntu yinjiye mu musigiti agasanga abantu bari gusali akifatanya nabo, icyo gihe biba bimuhagirije ntibiba bikiri ngombwa ko asali za raka ebyiri.

Categories

Successfully sent!