Hadith yaturutse kwa Hitwana Ibun Abdillah A-Raqashiyu yaravuze ati: Nasenganye na Abu Mussa Al Ash'ariyu iswalat, ubwo yari ageze aho yicara, umwe mu bantu yaravuze ati: Iswalat (muri Qur'an) yavuzwe ihujwe n'ibyiza no gutanga amaturo y'itegeko (Zakat)! Hitwan yaravuze ati: Ubwo Abu Mussa yari amaze gusali no kuvuga indamutso yo gusoza yaragiye maze arabaza ati: Ninde muri mwe wavuze gutya na gutya? Hitwan aravuga ati: Nuko abantu baraceceka, Abu Mussa arongera arabaza ati: Ninde muri mwe wavuze gutya na gutya? Nuko abantu baraceceka, maze aravuga ati: Wasanga ari wowe yewe Hitwan wabivuze? Aramusubiza ati: Ntabwo ari njye wabivuze, natinye ko wavuga ko ari njye wabivuze, nuko umwe mu bari aho aravuga ati: Ninjye wabivuze, ariko nta kindi nari ngamije usibye ibyiza, nuko Abu Mussa aravuga ati: Ese ntimuzi ibyo muvuga igihe muri gusali? Mu by'ukuri Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho, itugaragariza imigenzo yacu, itwigisha uko tuzajya dusali igira iti: "Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar, navuga ngo GHAYRIL MAGHDWUBI ALAYHIM WA LA DWALINA: Inzira itari iy'abo warakariye cyangwa se abayobye [Al Fatihat: 7}, mujye muvuga muti: AAMINA: Mana akira ubusabe, Allah azajya abasubiza. Navuga Allah Akbar akunama, namwe mujye mubivuga mwuname, kandi ubayoboye agomba kunama mbere yanyu, akanunamuka mbere yanyu." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Mujye mukora nk'uko akoze, ubayoboye navuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi. Mujye muvuga muti: RABANA WA LAKAL HAM'DU: Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no kuvugwa ibigwi. Allah arabumva kubera ko Allah abinyujije mu mvugo y'Intumwa ye yaravuze ati: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi, nanavuga ati: Allah Ak'bar akubama namwe muzajye mubivuga munubame, kubera ko Imam yubama mbere yanyu ndetse akanubamuka mbere yanyu. "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Mujye muko nk'uko akoze" Ubayoboye niyicara, ibyo umwe muri mwe azajya aheraho ajye avuga ati: A-TAHIYATU A-TWAYIBATU, A-SWALAWATU LILLAHI, A-SALAMU ALAYKA AYUHA A-NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH, A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHINA, A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: : Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no ku bagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye."
Sahih/Authentic. - Muslim