Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Salim Ibun Abil Dja'adi yaravuze ati: Umugabo umwe yaravuze ati: Iyaba nari nsayi nkaruhuka! Bamwe baba nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!"
Sahih/Authentic. - Abu Dawood

Explanation

Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: Iyaba igihe cyo gusali cyari kigeze nkaruhuka, abari bamuri iruhande bamera nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Yewe Bilali! Hamagarira iswalat (Adhana), unamenyesha abantu ko igiye gutangira gukorwa, kugira ngo tuyiruhukiremo, kubera ko harimo kwinginga Allah Nyir'ubutagatifu, no kuruhuka kwa roho n'umutima!

Benefits from the Hadith

  1. Kuruhuka kw'umutima nta handi wabisanga uretse mu Iswalat, kubera ko igaragaramo gutakambira Allah Nyir'ubutagatifu!
  2. Gucyaha umuntu wagize ubunebwe bwo gukora Ibadat.
  3. Ukoze inshingano ategetswe, akayisohoza, bimuha kumva anezerewe kandi atekanye.

Categories

Successfully sent!