Mu by'ukuri Allah akunda ko abantu bubahiriza uburenganzira yatanze, nkuko akunda ko bubahiriza amategeko

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Mu by'ukuri Allah akunda ko abantu bubahiriza uburenganzira yatanze, nkuko akunda ko bubahiriza amategeko."
Sahih/Authentic. - Ibn Hibbaan

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yavuze ko Allah akunda abashyira mu bikorwa uburenganzira yatanze ku bintu bimwe nk'amategeko yoroheje n'ibikorwa byo kumwiyegereza (Ibadat), no koroheza abarebwa n'amategeko bafite impamvu nko kugabanya umubare wa raka z'iswala, ndetse no kuzifatanya mu gihe umuntu ari ku rugendo; Nkuko akunda abantu bubahiriza amategeko yategetse, kubera ko itegeko rya Allah mu mpushya yatanze n'amategeko yategetse ari rimwe.

Benefits from the Hadith

  1. Impuhwe za Allah ku bagaragu be, kandi ko akunda ko abantu bubahiriza impushya yatanze.
  2. Uburyo amategeko y'ubuyisilamu yuzuye, ndetse n'uburyo yagiye yorohereza umuyisilamu.

Categories

Successfully sent!