Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubikoze bitari mu kuri, aba akoze icyaha gikomeye kandi ndengakamere, ndetse nawe aba akwiye ibihano bikomeye.

Benefits from the Hadith

  1. Kwihanangiriza bikomeye umuyisilamu kuba yakica bagenzi be b'abayisilamu.
  2. Mu byaha bikomeye kandi bihambaye hano ku isi, ni umuyisilamu kuba yatunga intwaro abayisilamu bagenzi be, no kuba yabica.
  3. Ibihano byavuzwe ntibigamije imirwano ikozwe mu kuri, nko kwica abangizi n'inkozi z'ibibi ndetse n'abandi.
  4. Ni ikizira gutera ubwoba abayisilamu ubatungaho intwaro cyangwa se n'ibindi, kabone n'iyo waba wikinira.

Categories

Successfully sent!