Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
Sahih/Authentic. - Al-Haakim

Explanation

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera k'uwo ari we wese mu bantu gusaza, kugacika intege nk'uko umwambaro mushyashya usaza iyo ukoreshejwe igihe kinini! Kubera gucika intege mu bikorwa byo kugaragira Allah cyangwa se gukora ibyaha, no kwijandika mu byo irari riba rimuhamagarira gukora. Niyo impamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatweretse ko tugomba gusaba Allah ko yatuvugururira ukwemera kwacu, twubahiriza amategeko twategetswe, dusingiza Allah kenshi tunamwicuzaho.

Benefits from the Hadith

  1. Gushishikarira gusaba Allah kuduha gushikama no kuvugurura ukwemera mu mitima yacu.
  2. Ukwemera kugaragarira mu mvugo, mu ngiro no mu myizerere, kongerwa n'ibikorwa byo kwumvira Allah, kukagabanywa n'ibyaha.

Categories

Successfully sent!