Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Hakim Ibun Hizam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uravuga iki ku bikorwa najyaga mpozaho mbere y'ubuyisilamu nko gutanga amaturo (Swadaqat) cyangwa se guha ubwigenge umucakara, kunga isano ry'imiryango, ese hari ibihembo nzabibonera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko umuhakanyi iyo abaye umuyisilamu, ibikorwa bye byose yakoze abihemberwa harimo n'ibyiza yakoze ataraba umuyisilamu arabihemberwa nko gutanga amatururo, guha ubwigenge abacakara, kunga isano n'ibindi.

Benefits from the Hadith

  1. Ibikorwa byiza by'umuhakanyi hano ku isi ntazabihemberwa ku munsi w'imperuka igihe apfuye akiri mu buhakanyi.

Categories

Successfully sent!