Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu wo ku isi ntiwari uhagije? Abasubize ati: Uwa Djahanama uruta uyu wo ku isi ho ibice mirongo itandatu n'icyenda buri gice kikaba kinganya ubukana n'uwo ku isi."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuriro dukoresha hano ku isi ari igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djanamu. Bityo umuriro wo ku munsi w'imperuka uwurusha imbaraga n'ubushyuhe ho inshuro mirongo itandatu n'icyenda, buri gice muri byo kinganya ubushyuhe nk'ubw'icyo mu isi. Nuko babaza Intumwa y'Imana bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ubukana bw'uwo mu isi bwari buhagije kuba bwahana abazawinjiramo. Inntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubize iti: Umuriro wa Djahanamu warutishijwe uwo mu isi ho ibice mirongo itandatu n' icyenda, kandi na buri gice gifite ubukana nk'ubw'uwo mu isi.

Benefits from the Hadith

  1. Kuburira abantu umuriro kugira ngo abantu bawugendere kure banirinde ibikorwa byatuma bazawujyamo.
  2. Ubuhambare bw'umuriro wa Djahanama n'ibihano byawo n'ubukana bwawo.

Categories

Successfully sent!