Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!"
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana muri iyi Hadithi yavuze ko imperuka itazaba hatabanje kubaho imirwano hagati y'abayisilamu n'abayahudi; Kugeza ubwo umuyahudi aryihishe inyuma, maze Allah arihe ubushobozi bwo kuvuga rihamagare umuyisilamu rimubwire ko hari umuyahudi uryihishe inyuma kugira ngo aze amwice.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze byerekeranye n'ubumenyi bw'ibitagaragara bizaba nk'uko Allah yabimuhishuriye, bizabaho nta kabuza.
  2. Mu gihe cya nyuma abayisilamu bazarwanya abayahudi, kandi bizaba ari bimwe mu bimenyetso by'imperuka.
  3. Ubuyisilamu buzahoraho kugeza ku munsi w'imperuka, kandi buzaganza andi madini yose.
  4. Inkunga ya Allah ku bayisilamu yo gutsinda umwanzi wabo, no muri yo ni uguha ubushobozi ibuye rikabasha kuvuga ngo rirangire umuyisilamu umuyahudi uryihishe inyuma mu bihe bya nyuma.

Categories

Successfully sent!