Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazaj...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ndababwira Hadithi numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta wundi wazayibabwira utari njye; numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bimenyetso bizaranga ko umunsi w'imperuka wegereje ari uko ubumenyi bw'idini buzarangira mu bantu, ubumenyi buzarangizwa no gupfa kw'abamenyi; Icyo bizabyara ni ubujiji buzakwira mu bantu, ubusambanyi n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni, kunywa inzoga bizaba byinshi, umubare w'abagabo ube muke, naho umubare w'abagore wiyongere, kugeza ubwo mirongo itanu muri bo bazaba bahagararirwa n'umugabo umwe akaba ari we ubitaho!

Benefits from the Hadith

  1. Kugaragaza bimwe mu bimenyetso bizaranga umunsi w'imperuka
  2. Ubumenyi bw'igihe umunsi w'imperuka uzabera ni kimwe mu bumenyi bw'ibitagaragara Allah wenyine yihariye.
  3. Gushishikariza kwiga ubumenyi bw'idini mbere y'uko burangira mu bantu

Categories

Successfully sent!