Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yavuze ko: Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Uth'man Ibun Abil Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo no gushidikanya, igatuma ntibombarika! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.

Benefits from the Hadith

  1. Ni ngombwa kwibombarika no gusali ubikuye ku mutima, kandi ko Shitani ikora ibishoboka byose kugira ngo ishuke umuntu ndetse inamutere gushidikanya muri we.
  2. Ni byiza kwikinga kuri Allah ngo akurinde Shitani n'amoshya ye mu iswalat, no kuvuma ibumoso inshuro eshatu.
  3. Kugaragaza uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana, bajyaga bagaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo bayisobanuze bimwe mu bibazo bibagoye bahura nabyo.
  4. Uburyo imitima y'abasangirangendo yari ifite ubuzima, n'uburyo bari bashishikajwe no gushaka impera nziza.

Categories

Successfully sent!