Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Qatadat (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yatubwiye ko umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Muhanuzi wa Allah! Ni gute umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe? Intumwa iramusubiza iti: Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka? Qatadat yaravuze ati: Ni ko bimeze ndahiriye ku cyubahiro cya Allah Nyagasani wacu!
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ukuntu umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: None Allah wamuhaye amaguru abiri agendesha hano ku isi ntashobora kumuha kugendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?! Kubera ko Allah ari umunyabushobozi wa buri kintu.

Benefits from the Hadith

  1. Ku munsi w'imperuka, umuhakanyi azaba asuzuguritse ndetse azagendesha uburanga bwe.

Categories

Successfully sent!