Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imiwshimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka ariko umuhakanyi ibyiza yakoze abihemberwa hano ku isi kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka nta cyiza afite ashobora guhemberwa."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ingabire za Allah zihambaye ku bemeramana, n'ubutabera bwe akoresha ku bamuhakana. Umwemeramana we nta kigabanya ingororano ze yakoreye, ahubwo abihemberwa hano ku isi kubera kumvira kwe Allah, bidakuyeho ibyo azigamiwe ku munsi w'imperuka; hari n'ubwo zose azizigamirwa akazazihabwa ku munsi w'imperuka. Naho umuhakanyi we, Allah amuhera ibihembo by'ibyiza yakoze mu byiza bya hano ku isi, kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka asange nta bikorwa byiza afite ahembesha, kubera ko kugirirwa umumaro n'ibikorwa byiza ku isi no ku munsi w'imperuka nyir'ukubikora agomba kuba ari umuyisilamu.

Benefits from the Hadith

  1. Umuntu upfuye akiri mu buhakanyi ibikorwa byiza yakoze ntacyo byamumarira.

Categories

Successfully sent!