Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratanga umuti wavura ibibazo byinshi umwemeramana azanirwa na Shaytwani; Bimwe muri byo nuko Shaytwani imubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Ni nde waremye ijuru? Ni nde waremye isi...! Ibyo bibazo byose, umwemeramana akamusubiza ashingiye ku idini n'inyurabwenge na kamere ko ari Allah! Ariko Shaytwani ntanyurwa birangira amujyanye mu bindi kugeza ubwo amubajije ati: Ninde waremye Nyagasani wawe? Icyo gihe nibwo umwemeramana yirukana ibyo bishuko akoresheje kimwe mu buryo butatu: Kwemera Allah Kwiragiza Allah ngo akurinde Shaytwani Kurekera aho ntakomeze kubitekerezaho.

Benefits from the Hadith

  1. Kwirengagiza ibishuko bya Shaytwani n'ibitekerezo bye no kudakomeza kubitekerezaho, ahubwo ukagarukira Allah kugira ngo ubyirukane.
  2. Buri icyo ari cyo cyose umutima utekereje gihabanye n'idini kiba giturutse kuri Shaytwani.
  3. Kubuza gutekereza kuri Allah n'imiterere ye, no gushishikariza gutekereza ku biremwa bye n'ibimenyetso bye.

Categories

Successfully sent!