Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivugira muri iyi nzu yanjye igira iti: "Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira buri wese uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayisilamu yaba mukuru cyangwa se muto, n'izo nshingano zaba iz'ubuyobozi rusange cyangwa se ubwihariye, akagora abo ayoboye ntaborohere ko Allah yazabahemba ibijyanye n'ibyo nabo bakoze nawe ntaborohere; Kandi ko uzorohera abo ashinzwe kuyobora ko nawe Allah yazamworohera ndetse akamworohereza muri gahunda ze zose.

Benefits from the Hadith

  1. Ni itegeko ko uzaba afite inshingano zo kuyobora abayisilamu agomba kuborohera uko abishoboye.
  2. Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
  3. Igipimo cyo gupimiraho korohera abantu no kutaborohera ni igihe cyose bitanyuranye na Qur'an ndetse n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Categories

Successfully sent!