Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravuga ku byiza bya Allah n'impuhwe ze, ndetse ko umuyisilamu iyo asanzwe akora ibikorwa byiza ari muzima ndetse atari no mu rugendo, hanyuma akagira impamvu nk'iy'uburwayi cyangwa se urugendo ntabashe kubikora, cyangwa se n'indi mpamvu iyo ari yo yose, yandikirwa ibihembo byuzuye nk'uko yabyandikirwaga ari muzima ndetse atari no ku rugendo.

Benefits from the Hadith

  1. Kuba ingabire za Allah ari nyinshi ku bagaragu be.
  2. Gushishikariza kugira umuhate mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, no gufatirana ibihe umuntu ari muzima kandi afite n'umwanya.

Categories

Successfully sent!