Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindut...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu wifashishije aya magambo ahambaye ari byiza kuruta isi n'ibiyirimo. Ayo magambo akaba ari aya akurikira: SUBHANALLAH: Ni ugutagatifuza Allah ukamutandukanya n'inenge iyo ari yo yose. AL HAMDULILLAH: Ni ugusingiza Allah no kumuvuga ibigwi n'ibisingizo byuzuye hamwe n'urukundo n'icyubahiro akwiye. LA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah. ALLAHU AKBAR: Allah arahambaye kandi aruta buri icyo ari cyo cyose.

Benefits from the Hadith

  1. Gushishikariza gusingiza Allah, kandi ko ari byo byiza kuruta isi n'ibiyirimo byose.
  2. Gushishikariza gukoresha ubusabe kenshi, kuko bifite ibihembo n'ingororano nyinshi.
  3. Umunezero w'iyi si ni uw'igihe gito ndetse n'irari ryayo rirarangira.

Categories

Successfully sent!