Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Mu mico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntihari harimo kurangwa n'imvugo mbi, cyangwa se ibikorwa bibi, nta n'ubwo yajyaga ibigambirira, kubera ko yarangwaga n'imico myiza kandi ihambaye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yajyaga ivuga iti: Umwiza kwa Allah kubarusha ni ubarusha imico myiza; ukora ibikorwa byiza, acya mu buranga ntazingire abantu umunya, yirinda icyabangamira abantu ndetse akabihanganira, ndetse akabana n'abantu mu byiza.

Benefits from the Hadith

  1. Umwemeramana agomba kwirinda imvugo mbi ndetse n'ibikorwa bibi.
  2. Uburyo imico yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari itunganye kandi yuzuye, bityo ntacyo yakoraga cyangwa se ngo ivuge usibye ibyiza.
  3. Imico myiza ni ho hantu ho kurushanwa, urushije abandi akaba abaye umwe mu bemeramana beza kandi bafite ukwemera kuzuye kurusha abandi.

Categories

Successfully sent!