Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."
Sahih/Authentic. - Abu Dawood

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko imico myiza igeza nyirayo ku rwego nk'urw'uhozaho igisibo ku manywa, agakora igihagararo cya nijoro, kandi ibikusanyiriza hamwe imico myiza ni: Ugukora ibikorwa byiza, kuvuga amagambo meza, gucya mu buranga, no kwirinda icyabangamira abantu ndetse no kubihanganira.

Benefits from the Hadith

  1. Ubuhambare bw'uburyo Isilamu yitaye ku mico myiza kandi yuzuye.
  2. Ibyiza byo kurangwa n'imico myiza, kugeza ubwo bigeza umugaragu wa Allah ku rwego rw'uwasibye adasiburuka, n'uwakoze igihagararo abutaruhuka.
  3. Gusiba ku manywa no gukora igihagararo cya nijoro, ibi bikorwa byombi bihambaye birimo imvune ku babikora, ku buryo umuntu urangwa n'imico myiza ishobora ku mugeza kuri uru rwego kubera kugira umuhate wo kubanira abantu neza.

Categories

Successfully sent!