Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu akunda bamwe mu bagaragu be; Muri bo harimo umutinyamana wubahiriza amategeko ye, akitandukanya n'ibyo yamubujije. Akunda kandi uwihagije udasabiriza mu bantu kubera Allah, ntagire undi asaba. Akunda kandi uwicisha bugufi, agaragira Nyagasani we, wita ku bimufitiye akamaro, utita ku kuba yashimwa n'abantu cyangwa se ngo bamushimagize.

Benefits from the Hadith

  1. Kugaragaza bimwe mu bikorwa byatuma Allah akunda abagaragu be, ari byo: Kumutinya, kwicisha bugufu, no kunyurwa n'ibyo Allah yabageneye.

Categories

Successfully sent!