Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."
Sahih/Authentic. - At-Tirmidhi

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko urinze icyubahiro cy'umuvandimwe w'umuyisilamu igihe batari kumwe, akabuza abantu kumutuka cyangwa se kumugirira nabi, Allah nawe azamurinda ibihano byo ku munsi w'imperuka.

Benefits from the Hadith

  1. Kubuza amagambo yibasira icyubahiro cy'abayisilamu.
  2. Ineza yiturwa indi, bityo urengeye umuvandimwe we Allah nawe azamurinda umuriro.
  3. Isilamu ni idini ry'ubuvandimwe n'ubufatanye no gutabarana hagati y'ababubarizwamo.

Categories

Successfully sent!