Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza amagambo abiri umuntu avuga atamugoye no mu buryo yaba ameze bwose, kandi ko ibihembo byayo bihambaye ku munzani, kandi ko Nyagasani wacu Allah Nyir'impuhwe ayakunda, ariyo: SUB'HANALLAHIL ADHWIIM, SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: kubera ukuntu akubiyemo ibisingizo bya Allah by'ubuhambare n'ubutungane, no kumutagatifuza amutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.

Benefits from the Hadith

  1. Gusingiza Allah gusumba ibindi ni igihe gukubiyemo gutagatifuza Allah no kumusingiza.
  2. Kugaragaza uburyo impuhwe za Allah zagutse, kubera ko igikorwa gito agihembera ingororano nyinshi.

Categories

Successfully sent!