Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Hasan Sahih /Sound-Authentic. - At-Tirmidhi

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza impamvu ziruta izindi zizinjiza abantu mu ijuru, ari zo: Gutinya Allah no kurangwa n'imico myiza. Gutinya Allah ni ukuba hagati yawe n'ibihano bya Allah wakora ikizabikurinda, ukora ibyo Allah yagutegetse, wirinda ibyo yakubujije. Naho imico myiza: Ni ukurangwa n'uburanga bucyeye, no gukora ibyiza, no kwirinda kubangamira abandi. Kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zizatuma abantu bajya mu muriro ari: Ururimi n'igitsina. Bimwe mu byaha ururimi rukora ni: Ukubeshya, gusebanya, kubunza amagambo n'ibindi. Naho ibyaha by'igitsina ni ubusambanyi n'ubutinganyi n'ibindi.

Benefits from the Hadith

  1. Kuzinjira mu ijuru bizaterwa n'impamvu zimwe zerekeye Allah Nyir'ubutagatifu nko ku mutinya, izindi zerekeye abantu nko kurangwa n'imico myiza.
  2. Ubuhambare bw'ururimi kuri nyirarwo, kandi ko ruzaba imwe mu mpamvu izajyana abantu mu muriro.
  3. Ubuhambare bw'irari n'ibindi bikorwa bibi ku muntu, kandi ko ari bimwe mu bizinjiza abantu benshi mu muriro.

Categories

Successfully sent!