Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Im...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko amagambo Allah akunda kuruta ayandi ari ane: SUBHANALLAH: Bisobanuye gutagatifuza Allah n'inenge iyo ari yo yose. WAL HAMDULILLAH; Ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo n'icyubahiro. WALA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah. WALLAHU AKBAR: Bisobanuye ko Allah ahambaye, ari uw'ikirenga, ndetse ko ari uw'icyubahiro kuruta ikindi icyo ari cyo cyose. Kandi ko atari ngombwa kuyakurikiranya igihe uri kuyavuga nk'uko Hadithi yayavuze.

Benefits from the Hadith

  1. Uburyo amategeko y'idini yoroshye, aho atugaragariza ko nta cyo bitwaye kuba wahera kuryo ushatse muri aya magambo.

Categories

Successfully sent!