Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu yanga umuntu w'umunyamwaga ujya impaka cyane, utemera kwicisha bugufi imbere y'ukuri, akanga kukwumva kubera kujya impaka kwe, cyangwa se akajya impaka ariko akarengera akarenza urugero, ndetse akajya impaka mu byo adafitiye ubumenyi.

Benefits from the Hadith

  1. Kujya impaka zitemewe ntihinjiramo umuntu wahugujwe akurikirana ibye yambuwe, kabone n'ubwo yajya mu manza.
  2. Kujya impaka n'intonganya ni zimwe mu ndwara z'ururimi zitera amacakubiri no kugambanirana hagati y'abayisilamu.
  3. Impaka zemewe ni zazindi zikozwe mu buryo bwiza no mu nzira nziza, izitemewe ni za zindi zanga kumva ukuri no gushimangira ikinyoma, cyangwa se izidafite gihamya zishingiyeho.

Categories

Successfully sent!