Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko utagirira impuhwe abantu, Allah nawe atazazimugirira; kubera ko impuhwe umugaragu agirira ibiremwa ni imwe mu mpamvu zikomeye zatuma ugera ku mpuhwe za Allah.

Benefits from the Hadith

  1. Impuhwe ziracyenewe ku biremwa byose, ariko abantu hano bavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu rwego rwo kubitaho.
  2. Allah niwe Munyempuhwe bihebuje, kandi impuhwe ze agirira bagarugu be nabo barangwa nazo, kubera ko ineza yiturwa indi.
  3. Kugirira impuhwe abantu hakubiyemo kubaha ibyiza, no kubarinda ibibi, ndetse no kubabanira neza.

Categories

Successfully sent!