“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Djubayr Ibun Mutw'im (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: “Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uciye isano n'abanyamuryango be abima ibyo abagomba, cyangwa se akababuza amahoro, uwo akwiye kutazinjira mu ijuru.

Benefits from the Hadith

  1. Guca amasano n'ubuvandimwe ni kimwe mu byaha bikuru.
  2. Kunga amasano n'ubuvandimwe bikorwa mu buryo busanzwe buzwi, niyo mpamvu butandukana bitewe n'ahantu n'ibihe ndetse n'abantu.
  3. Kunga isano n'ubuvandimwe bikorwa umuntu abasura, abaha amaturo, abagirira neza, asura abarwayi muri bo, ababwiriza gukora ibyiza, anababuza gukora ibibi, n'ibindi nk'ibyo.
  4. Buri uko uciye isano n'uwa bugufi niko icyaha kirushaho gukomera.

Categories

Successfully sent!