Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza gukora ibikorwa byiza, no kutabisuzugura kabone n'iyo byaba bito; no muri ibyo harimo kumwenyurira umuntu no kumwereka uburanga bucyeye igihe muhuye; ni nabyo umuyisilamu akwiye gushishikarira, kubera ko bituma umuvandimwe w'umuyisilamu akwisangaho ndetse no kumutera ibyishimo.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyiza byo gukundana hagati y'abameramana, no kwimwenyura no gukwiza akanyamuneza igihe hari uwo uhuye nawe mu bemeramana.
  2. Uburyo amategeko y'idini atunganye kandi ari rusange, ndetse ko yaje azanye icyo ari cyo cyose gifitiye akamaro abayisilamu ndetse no kubahuriza hamwe.
  3. Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye.
  4. Gukundisha gutera ibyishimo abayisilamu; kubera ko bigira uruhare mu gukwiza urukundo hagati yabo.

Categories

Successfully sent!