Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."
Sahih/Authentic. - Ibn Maajah

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu mu gukora ibifite akamaro no kureka ibitera ingaruka mu myemerere no mu mibereho, kubera ko nta we utanga cyangwa se ngo yime, cyangwa se ngo ateze ingaruka cyangwa se ngo agirire abandi umumaro usibye Allah Nyir'ubutagatifu. Ko dukwiye gukora impamvu zizana umumaro, zigakuraho ingaruka hamwe no kwiringira Allah by'ukuri. Igihe cyose tuzakora ibibi Allah azaduha amafunguro nkuko ayaha inyoni igihe zivuye mu byari byazo zishonje, hanyuma zikagaruka nimugoroba zihaze. Ibyo inyoni zikora ni bumwe mu buryo bwo gukora impamvu zo kujya gushaka amafunguro, nta kwirara no kunebwa.

Benefits from the Hadith

  1. Agaciro ko kwiringira Allah, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zo kubona amafunguro.
  2. Kwiringira Allah ntibikuraho kugira ibyo umuntu akora, kubera ko yavuze ko kwiringira by'ukuri ntibikuraho kujya gushaka amafunguro mu gitondo na nimugoroba.
  3. Amategeko y'ubuyisilamu yitaye ku bikorwa by'umutima, kubera ko kwiringira Allah ni igikorwa cy'umutima.
  4. Kwishingikiriza impamvu zonyine gusa ni ukugira ukwemera kutuzuye, no kureka gukora impamvu ni ukugira ubwenge butuzuye.

Categories

Successfully sent!