Igihe abayisilamu babiri basakiranye mu mirwano bafite inkota, icyo gihe uwishe n'uwishwe bose bajya mu muriro

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Igihe abayisilamu babiri basakiranye mu mirwano bafite inkota, icyo gihe uwishe n'uwishwe bose bajya mu muriro", ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu ni uwishe birumvikana, none uwishwe we bimeze bite? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iransubiza iti: Uyu nawe yari ashishikajwe no kwica mugenzi we."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko igihe abayisilamu babiri basakiranye barwana bafite intwaro, buri wese agambiriye kwica mugenzi we, icyo gihe uwishe ajya mu muriro, kubera kwica mugenzi we; Abasangirangendo ntibiyumvisha ukuntu n'uwishwe azajya mu muriro maze barayibaza bati: Uwishwe ni gute yajya mu muriro? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubiza ko nawe azajya mu muriro kubera ko nawe yari ashishikariye kwica mugenzi we usibye ko yamutanze kubigeraho.

Benefits from the Hadith

  1. Ugambiriye gukora icyaha mu mutima akanaharanira kugikora aba akwiye kubihanirwa.
  2. Kubuza mu buryo bukomeye imirwano hagati y'abayisilamu, ndetse n'ibihano bihambaye by'umuriro bibategereje.
  3. Kurwana hagati y'abayisilamu binyuze mu kuri byo ntabwo umuntu abihanirwa; nko kurwanya no kwica abagizi ba nabi ndetse n'abangizi.
  4. Umuntu ukoze icyaha gikuru, ntikimuhindura umuhakanyi kuko agikoze, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yise abarwana hagati yabo ko ari abayisilamu!
  5. Abayisilamu babiri basakiranye bitwaje icyo ari cyo cyose cyamugeza ku kwica mugenzi we, icyo gihe uwishe n'uwishwe bose bazajya mu muriro. No kuba inkota ari yo yavuzwe muri iyi Hadithi byari mu rwego rwo gutanga urugero. (Intwaro iyo ari yo yose wakoresha ukica mugenzi wawe nayo yinjira mu gisobanuro cy'iyi mvugo)

Categories

Successfully sent!