Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira impuhwe za Allah buri uwo ari we wese woroha, w'umunyabuntu, mu bucuruzi bwe; Bityo ntagora umuguzi mu biciro, ahubwo aramworohera akanamwitwaraho neza mu muco uboneye. Aroroha akagira ubuntu igihe nawe ari umuguzi, bityo nta muhuguza cyangwa se ngo ateshe agaciro ibicuruzwa. Aroroha akagira ubuntu igihe yishyuza abamufitiye umwenda; ntagore umukene n'undi ubabaye, ahubwo amwishyuza harimo kumworohera no kumugirira impuhwe, ndetse akanihanganira uwananiwe kwishyura.

Benefits from the Hadith

  1. Mu ntego z'amategeko y'idini y'ubuyisilamu harimo kubungabunga ibituma umubano hagati y'abantu utungana kandi ugahoraho.
  2. Gushishikariza kurangwa n'imico myiza mu migirire n'imibanire hagati y'abantu byaba mu kugura no kugurisha ndetse no mu bindi.

Categories

Successfully sent!