Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko ijuru n'umuriro biri bugufi y'umuntu nk'uko imishumi ifunze inkweto iba iri bugufi ye, kubera ko ashobora gukora igikorwa Allah Nyir'ubutagatifu yishimira kikamwinjiza mu ijuru, cyangwa se agakora igikorwa cyo kugomera Allah cyaba impamvu y'uko azajya mu muriro.

Benefits from the Hadith

  1. Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye, no gutinyisha gukora ibikorwa bibi kabone n'iyo byaba bicye.
  2. Umuyisilamu mu buzima bwe agomba guhuriza hamwe kwizera ingororano za Allah igihe akoze ibyiza ari nako agira ubwoba bw'ibihano bye igihe amugomeye , ndetse agasaba Allah Nyir'ubutagatifu ko yamuha igihe cyose gushikama ku kuri kugira ngo azarokoke ibihano kandi uko ameze ntibimutere kwirara.

Categories

Successfully sent!