Uzansezeranya kurinda ikiri hagati y'iminwa ye yombi, n'ikiri hagati y'amaguru ye yombi, nanjye musezeranyije ijuru

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Sah'li Ibun Sa'adi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzansezeranya kurinda ikiri hagati y'iminwa ye yombi, n'ikiri hagati y'amaguru ye yombi, nanjye musezeranyije ijuru."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku bintu bibiri umuyisilamu aramutse abyitwararitse, yazinjira mu ijuru. Icya mbere: Ni ukurinda ururimi rwe yirinda kuruvugisha amagambo arakaza Allah Nyir'ubutagatifu. Icya kabiri: Ni ukurinda igitsina cye ubusambanyi n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni. Kubera ko izi ngingo ebyiri ari zo zigwa mu byaha cyane kurusha izindi zisigaye.

Benefits from the Hadith

  1. Kurinda ururimi n'igitsina ni imwe mu nzira zinjiza uwabirinze mu ijuru.
  2. Ururimi n'igitsina byavuzwe mu buryo bw'umwihariko kubera ko ari byo mvano y'ibyago by'umuntu hano ku isi no ku munsi w'imperuka.

Categories

Successfully sent!