Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho."
Sahih/Authentic. - Abu Dawood

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza kudakorera iswala mu nzu zacu, zigahinduka nk'amarimbi atajya akorerwamo iswala. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gusura imva yayo kenshi no kuhateranira mu buryo buhoraho, kubera ko ari bumwe mu buryo bugeza ku ibangikanyamana. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kandi kuyisabira amahoro n'imigisha) aho twaba turi aho ari ho hose, kubera ko uko kuyisabira kwacu biyigeraho mu buryo bumwe k'uwaba ari bugufi cyangwa se kure, nta mpamvu rero yo guhora uza ku mva ye.

Benefits from the Hadith

  1. Birabujijwe kureka gukorera Ibikorwa Allah yishimira (Ibadat) mu nzu dutuyemo.
  2. Birabujijwe gukora urugendo ugiye gusura imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) , kubera ko yategetse kuyisabira amahoro n'imigisha kandi ko biyigeraho, ahubwo icyemewe ni ugukora urugendo ugamije umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuwusaliramo.
  3. Ni ikizira kugira imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahantu ho gukorera iminsi mikuru, uhasura kenshi ku buryo bw'umwihariko mu gihe runaka, ni nk'uko bimeze ku gusura n'indi mva iyo ari yo yose.
  4. Agaciro Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite kwa Nyagasani wayo, aho byategekwaga kuyisabira amahoro n'imigisha) ahantu hose ibihe byose.
  5. Kubera ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babujijwe gusalira ku marimbi baramaze no kubimenyera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira inzu nk'amarimbi atajya asarirwamo.

Categories

Successfully sent!