Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu uharanira gucyemura ikibazo cy'umugore wapfushije umugabo, akaba adafite undi wakimucyemurira, cyangwa se umukene ubabaye, akabacyemurira ibibazo bafite yiringiye ingororano kwa Allah, mu bihembo aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah cyangwa se usali ijoro ryose ubutaruhuka, cyangwa se usiba amanywa yose buri gihe.

Benefits from the Hadith

  1. Gushishikariza ubufatanye no gufashanya ndetse no gucyemura ibibazo by'abatishoboye.
  2. Kugaragira Allah hakubiyemo igikorwa icyo ari cyo cyose cyiza, no muri byo harimo gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umucyene.
  3. Ibun Habirat yaravuze ati: N'ikigamijwe muri ibi nuko Allah Nyir'ubutagatifu azamukusanyiriza hamwe ibihembo by'uwasibye n'uwakoze igihagararo mu ijoro, ndetse n'uharanira inzira ye; kubera ko yafashije umupfakazi nkaho ari umugabo we... anafasha utishoboye udashobora kugira icyo yimarira, aritanga ubwe ndetse n'umutungo we, niyo mpamvu yaje anganya n'aba twavuze mu bihembo.

Categories

Successfully sent!