Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayashoreze, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayashoreze, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjiza intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amwe mu mategeko y'isuku, amwe muri yo: Irya mbere: Nuko utawaje agomba gushoreza amazi mu mazuru, yarangiza akayapfuna. Irya kabiri: Nuko ushatse kwikiza umwanda ari mu bwiherero ariko akaba adafite amazi afite nk'ibuye n'ibindi, agomba kwisukuza amabuye y'igiharwe, amacye yaba atatu cyangwa se arenzeho ku buryo amukuraho umwanda neza. Irya gatatu: Nuko umuntu ukangutse mu ijoro, atinjiza intoki ze mu gikoresho akoresha atawaza, ahubwo agomba kuabnza kuzikaraba inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye, bityo zikaba zishobora kuba ziriho umwanda. Hari n'ubwo Shitani (Shaytwani) yaba yazikiniyeho zikaba ziriho ibintu byamugiraho ingaruka cyangwa se bikangiza amazi.

Benefits from the Hadith

  1. Ni ngombwa gushoreza amazi, ndetse no kuyapfuna.
  2. Ni byiza kwikiza umwanda ukoresheje ibitari amazi kubikora inshuro z'igiharwe.
  3. Ni itegeko gukaraba ibiganza byombi igihe ukangutse mu gitondo, ukabikora inshuro eshatu.

Categories

Successfully sent!