Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza gusubiramo amagambo uhamagarira abantu gusali ari kuvuga, dusubiramo amagambo avuze interuro ku yindi, Iyo avuze ALLAH AKBAR, natwe tuyisubiramo, yavuga ubuhamya bubiri natwe tukabusubiramo, usibye igihe avuze (HAYYA ALA SWALAT, HAYYA ALAL FALAH) icyo gihe turavuga tuti: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha ndetse nta n'ubushobozi usibye gushobozwa na Allah.

Benefits from the Hadith

  1. Uhamagarira abantu gusali wa kabiri agomba gutegereza uwa mbere agasoza, kabone n'iyo baba benshi, dushingiye ko iyi Hadith ari rusange.
  2. Umuntu wumvise uhamagarira abandi isengesho asubiramo amagambo avuze aho yaba ari hose, usibye igihe yaba ari mu bwiherero cyangwa se hari ibindi ari gucyemura bitamwemerera gusubiramo ayo magambo.

Categories

Successfully sent!