Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera.
Sahih/Authentic. - At-Tirmidhi

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye kwirukanwa mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu, utanga ruswa n'uyakira. No muri byo harimo ibihabwa abacamanza, kugira ngo babogame mu guca urubanza, bityo uwayitanze agere ku cyo yifuza kandi atari we ugikwiye.

Benefits from the Hadith

  1. Kirazira gutanga ruswa, kuyakira cyangwa kuba umuhuza mu itangwa ryayo, no gufasha kuyibona kubera ko ari bimwe mu gufatanya mu bibi.
  2. Ruswa ni kimwe mu byaha bikuru, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavumye uyitanga n'uyakira.
  3. Gutanga ruswa mu bijyanye n'ubutabera ni icyaha gihambaye, kandi gikomeye, kubera ko harimo amahugu no guca urubanza bihabanye n'ibyo Allah yategetse.

Categories

Successfully sent!