Nta gushyingiranwa kwakemerwa cyeretse hari uhagarariye umugore (Waly)

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta gushyingiranwa kwakemerwa cyeretse hari uhagarariye umugore (Waly)."
Sahih/Authentic. - Ibn Maajah

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gushyingira umugore bitakemerwa cyeretse hari umuhagararizi we (Waly) muri iryo sezerano."

Benefits from the Hadith

  1. Umuhagararizi w'umugore ni kimwe mu bisabwa kugira ngo gushyingiranwa kwemerwe, iyo ibayeho nta muhagararizi, cyangwa se umugore akishyingira, ntabwo iryo sezerano riba ryuzuye.
  2. Umuhagararizi w'umugore aba ari umuntu w'igitsinagabo uri bugufi y'umugore, bityo uwakure ntiyamushyingira igihe hari uwa bugufi ye.
  3. Umuhagararizi agomba kuba ageze igihe cy'ubukure cyo kurebwa n'amategeko, ari igitsinagabo, azi kumenya inyungu ziri mu gushyingiranwa, ndetse akaba ahuje idini n'uwo agiye guhagararira muri iryo sezerano, bityo rero utujuje ibi tuvuze uwo ntabwo yemerewe kuba umuhagararizi w'umugore mw'ishyingiranwa.

Categories

Successfully sent!