Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyo...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro."
Sahih/Authentic. - Ibn Maajah

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba hagati y'ukubama kubiri (Sadj'datayni) iri gusali igakoresha ubu busabe bw'ibintu bitanu umuyisilamu acyeneye mu buryo bukomeye. Bukaba bukusanyirije hamwe ibyiza byo muri iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka, aribyo gusaba kubabarirwa, guhishirwa ibyaha no kubibabarirwa, guhabwa impuhwe za Allah, kurindwa irari n'ibiteye urujijo ndetse n'indwara n'ibyorezo, no gusaba Allah kuyoboka inzira y'ukuri no kuyishikamaho, no guhabwa ingabire z'ukwemera, n'ubumenyi ndetse n'ibikorwa byiza n'umutungo uziruye mwiza.

Benefits from the Hadith

  1. Biremewe gusabisha ubu busabe igihe wicaye hagati yo kubama kubiri uri gusali.
  2. Ibyiza by'ubu busabe kubera ibyiza bukusanyirije hamwe bya hano mu isi no ku munsi w'imperuka.

Categories

Successfully sent!