Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Masuud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo umugabo atanze ibitunga umuryango we ashinzwe nk'umugore we, ababyeyi be bombi, n'abana be ndetse n'abandi, akabikora yumva ko yiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse ari nawe atezeho ibihembo, yandikirwa ibihembo nk'iby'utanze ituro.

Benefits from the Hadith

  1. Utanze ibitunga umuryango we yandikirwa ibihembo n'ingororano.
  2. Umwemeramana ibyo akoze byose aba agamije kwishimirwa na Allah, ndetse arangamiye n'ibihembo bye ndetse n'ingororano ze.
  3. Ni ngombwa kugira umugambi mwiza muri buri gikorwa; no muri ibyo harimo gushakira ibitunga umuryango wawe.

Categories

Successfully sent!