Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Buraydat Ibun Al Huswayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Mujye mwihutira gukora iswalat yo ku gicamunsi (Al Asr), kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!"
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza umuntu ucyereza Swalatul Asr ku bushake ntayisarire ku gihe cyayo, kandi ko ubikoze atyo ibikorwa bye biba imfabusa ntibigire icyo bimumarira.

Benefits from the Hadith

  1. Gushishikariza kwitwararika iswalat ya Al Asr, igakorerwa mu gihe cyayo cya mbere ndetse no kwihutira kuyikora.
  2. Ibihano bihambaye kuri wa wundi ureka gusali iswalat yo ku gicamunsi (Swalatul Asr), ndetse no kuyikereza ibihano byabyo birakomeye kuruta gukereza indi itari yo, kubera ko ari yo swalat yo hagati yavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu mvugo ya Allah igira iti: {Mujye muhozaho iswalat (z’itegeko), by’umwihariko iswalat yo hagati (al Aswir)... [Al Baqarat; 238].

Categories

Successfully sent!