Amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi, ni ayazirura kugirana imibonano n'abagore

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi, ni ayazirura kugirana imibonano n'abagore."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi ari ya yandi yatumye abantu bazirurirwa abagore babo; ayo nayo akaba ari amabwiriza yemewe umugore asaba ko yubahiriza mu gihe cy'amasezerano yo gushyingiranwa.

Benefits from the Hadith

  1. Ni itegeko kubahiriza amabwiriza n'amasezerano buri wese yemereye mugenzi we kuzubahiriza hagati y'abashakanye, cyeretse ya yandi aziririza ibiziruye cyangwa se akazirura ibiziririje.
  2. Kubahiriza ayo mabwiriza n'amasezerano yo mu gushyingiranwa niyo arusha ayandi gukomera, kuko niyo azirura imibonano hagati y'abashyingiranywe.
  3. Urwego rukomeye gushyingiranwa bifite mu idini ry'ubuyisilamu, aho byashimangiye ko ari ngombwa kubahiriza amasezerano yatangiwemo.

Categories

Successfully sent!