Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."
Hasan/Sound. - At-Tirmidhi

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwemeramana urusha abandi ukwemera ari ubarusha imico myiza, ugaragariza abandi uburanga bucyeye, akora ibikorwa byiza, avuga amagambo meza, yirinda kubangamira abandi. Kandi ko umwemeramana mwiza kuruta abandi ari ubarusha kubanira neza abagore b'abanyamuryango be nk'umugore we, abakobwa be, bashiki be, n'abandi bagore bafitanye isano rya bugufi kubera ko ari bo bakwiye kubanirwa neza kuruta abandi bantu.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyiza byo kurangwa n'imico myiza, kandi ko ari kimwe mu biranga ukwemera.
  2. Gukora ni kimwe mu bigize ukwemera, kandi ukwemera kuriyongera ndetse kukanagabanyuka.
  3. Isilamu iha agaciro ab'igitsinagore, ndetse ikanashishikariza kubabanira neza.

Categories

Successfully sent!