Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ituro ritajya rigabanya umutungo ahubwo riwurinda ibyawuhungabanya, ndetse Allah ashumbusha uyitanze ibyiza byinshi, bityo rirawongera aho kuwugabanya. Kandi nta mugaragu ubabarira kandi ashoboye no kwihorera cyangwa se kwihanira, usibye ko Allah amwongerera imbaraga n'icyubahiro. Kandi nta mugaragu wicisha bugufi kubera Allah, atabikoze kubera uwo atinya, cyangwa se kwigaragaza, cyangwa se kwiyoberanya afite icyo ashaka, usibye ko ingororano ze ziba kumwubahisha no kumuzamura mu ntera.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyiza byose n'intsinzi biri mu kubahiriza amategeko, no gukora ibyiza, kabone n'iyo bamwe mu bantu bacyeka ibinyuranye n'ibyo.

Categories

Successfully sent!