“Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari ikizira gutuka abapfuye, no kubahuka ibyubahiro byabo, kandi ko ari imwe mu mico mibi, kubera ko bamaze kubona ingororano z'ibikorwa byiza bakoze cyangwa se ibihano by'ibikorwa bibi bakoze, kandi nk'uko kubatuka bitabageraho ahubwo bibangamira abazima.

Benefits from the Hadith

  1. Iyi Hadithi iragaragaza ko ari ikizira gutuka abapfuye.
  2. Kureka gutuka abapfuye harimo kurengera inyungu z'abazima, no kubungabunga umutekano w'abantu muri rusange kugira ngo hataba ubushyamirane n'umwiryane.
  3. Ubugenge buri mu kubuza kubatuka ni ukubera ko bamaze kugera mu byo bakoze, kubatuka rero ntacyo byaba bimaze, kandi harimo no kubangamira abanyamuryango babo basigaye.
  4. Ntibikwiye ko umuntu avuga ibitarimo inyungu.

Categories

Successfully sent!