Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ibyiza byo gukora igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) kiba mu minsi icumi ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan, kandi ko ugize umuhate muri iryo joro asali, asaba ubusabe, asoma Qur'an, asingiza Allah, abyemera, yemera n'ibyavuzwe ku byerekeranye n'ibyiza byaryo, yiringiye ibihembo by'ibyo akora kwa Allah Nyir'ubutagatifu, adakorera ijisho cyangwa se kuvugwa, uwo abarirwa ibyaha bye yakoze mbere.

Benefits from the Hadith

  1. Agaciro k'ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) no gushishikariza kurikoramo ibihagararo by'ijoro.
  2. Ibikorwa byiza ntibyakirwa cyeretse ibikoranywe umugambi w'ukuri
  3. Ibyiza bya Allah n'impuhwe ze; kubera ko umuntu ukoze igihagararo mu ijoro ry'igeno afite ukwemera no kwiringira ibihembo byaryo kwa Allah, ababarirwa ibyaha byose yakoze mbere.

Categories

Successfully sent!