Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igamije kuvuga ko Umuntu wunga isano ry'abagize umuryango we mu buryo bwa nyabwo, akanabagirira neza nabwo ari wawundi ubikora aagamije ko bazamwishyura. Ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi n'iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga kabone n'iyo baba baramuhemukiye, we abitura kubagirira neza no kubabanira neza.

Benefits from the Hadith

  1. Kunga isano ry'umuryango bihabwa agaciro cyane mu idini ry'ubuyisilamu ni ukuryunga n'uwariciye, no kubabarira uwaguhemukiye, no guha uwakwimye, ntabwo ari ukubikora kugira ngo nabo bazakwiture cyangwa se ngo nabo bazakwishyure.
  2. Kunga isano ry'umuryango n'abawugize bikorwa umuntu akora ibyo ashoboye mu byiza nko gutanga umutungo, kubasabira ibyiza, kubabwiriza gukora ibyiza no kubabuza gukora ibibi n'ibindi nkabyo, ndetse no kubarinda ibibi bishobora kubageraho.

Categories

Successfully sent!