Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti: "Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko gusali iswala eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, no gusali iswala y'idjuma buri cyumweru, no gusiba ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka, bituma umuntu ababarirwa ibyaha bito igihe cyose yitandukanyije n'ibyaha bikuru. Naho ibyaha bikuru nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha byo bikurwaho no kubyicuza.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyaha birimo ibito ndetse n'ibikuru.
  2. Kubabarirwa ibyaha bito bishingiye ku kwitandukanya n'ibikuru.
  3. Ibyaha bikuru ni buri cyaha cyateganyirijwe igihano cyacyo ku isi , cyangwa se Allah akaba yaratanze isezerano ryo kuzagihanira ugikora cyangwa se akavuga ko amurakarira, cyangwa se Allah akaba yarihanangirije abantu kugikora cyangwa yaravuze ko abagikora yabavumye, nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha n'ibindi.

Categories

Successfully sent!